Youth Season Event ni urubuga rwashyiriweho urubyiruko rw’u Rwanda aho ruherereye hose ku isi, hagamijwe kuruhuriza hamwe ngo rwungurane ibitekerezo ku ngingo zitandukanye mu gukemura ibibazo byugarije urubyiruko ndetse no kwishakamo ibisubizo no gutegura ejo hazaza heza, binyuze mu kungurana ibitekerezo n’ubumenyi bavoma mu mpande zose z’isi. Youth Season Event igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi aribyo:
Talent Expo, Culture Festival na One minute 4 Africa
Ni imurikampano ry'urubyiriko rirufasha kumurika impano n'ubuhanga bifitemo hagamijwe kungurana ubumenyi no kwiteza imbere
Ni iserukiramuco Nyarwanda rifasha urubyiruko rw'u Rwanda aho ruri hose gukunda no gusigasira umuco Nyarwanda kugirango utazacika
Ni ibiganiro by'urubyiruko binyura ku mbugankoranyambaga, byibanda ku bibazo biri muri Africa ndetse n'umusanzu w'urubyiruko mukubishakira umuti