The NATION ACADEMY - ACADEMY YO KUNAGURA NO KUBAKA IGIHUGU GIKOMEYE

The NATION Academy ni ikigo k’igihugu gifite icyerekezo n’inshingano byo kuba umusingi mu kunagura no kubaka igihugu gikomeye kandi kibereye abanyagihugu bose, binyuze mu guhuza imbaraga zabo bibitsemo arizo: Ubumenyi, Ubunararibonye, ibitekerezo n’ibikorwa bijyanye hamwe n’Impano za buri wese.

Hejuru yo kwongera ubumenyi n’ubunararibonye, Ikigo The nation Academy kibikomatanya no gukora ubushakashatsi, kwiga ingamba (strategies) n’igenamigambi (planification) by’igihugu kuburyo burambye. Iyi Academy kandi ibereyeho gusigasira ibikorwa byiza ikanabungabunga umutungo kamere waba uwa leta ndetse n’uwa rubanda. Ibi bigakorwa hagamijwe kugera kugihugu gikomeye kirangwa n’abaturage bunze ubumwe, baharanira uburumbuke n’iterambere birambye, haba mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo.